1Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n'i Tahapanesi, n'i Nofu no mu gihugu cy'i Patirosi riti
2“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n'imidugudu yose y'u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
3bitewe n'ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’
4Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’
5Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
6Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n'uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk'uko biri n'uyu munsi.
7“Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n'umugore, umwana muto n'uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?
8Kuko mundakarisha imirimo y'amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n'ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.
9Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n'ibibi by'abami b'u Buyuda n'ibibi by'abagore babo, n'ibibi byanyu ubwanyu n'ibibi by'abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu?
10Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n'imbere ya ba sogokuruza.’
11“Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n'ab'i Buyuda bose nzabaca.
12Maze n'abasigaye b'i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n'inkota n'inzara, uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota n'inzara, bazaba ibivume n'ibitangarirwa, n'ibicibwa n'ibiteye isoni.
13Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk'uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n'inzara n'icyorezo,
14bitume hatagira uwo mu basigaye b'i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy'u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ”
15Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n'abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
16“Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose.
17Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
18Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n'inkota n'inzara.
19“Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”
20Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n'abagore bamusubije batyo ati
21“Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n'abami banyu, n'ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima?
22Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n'ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n'igitangarirwa, n'ikivume kitagira ugituyemo nk'uko bikiri n'uyu munsi.
23Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.”
24Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n'abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe ab'i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.
25Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n'abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n'amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y'ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.
26Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwe ab'i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n'akanwa k'umuntu wese w'i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’
27Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b'i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n'inkota n'inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.
28Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy'u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b'i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
29Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
302 Abami 25.1-7 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahiga ubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiya umwami w'u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.