Zaburi 84 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra.

2Uwiteka Nyiringabo,

Erega amahema yawe ni ay'igikundiro!

3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe,

Ndetse biwutera kugwa isari.

Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.

4Igishwi cyiboneye inzu,

Intashya yiboneye icyari,

Aho ishyira ibyana byayo.

Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo,

Mwami wanjye, Mana yanjye.

5Hahirwa ababa mu nzu yawe,

Babasha kugushima ubudasiba.

Sela.

6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,

Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.

7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko,

Imvura y'umuhindo icyambika imigisha.

8Bagenda bagwiza imbaraga,

Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni.

9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye,

Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.

Sela.

10Mana, ngabo idukingira reba,

Witegereze mu maso h'uwo wasīze.

11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi,

Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye,

Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha.

12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira,

Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro,

Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.

13Uwiteka Nyiringabo,

Hahirwa umuntu ukwiringira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help