1Aya ni yo mategeko n'amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.
2Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y'igiti kibisi cyose.
3Guteg 7.5 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by'imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
4Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk'uko bo bagirira imana zabo.
5Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.
6Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibyo muzahiguza imihigo, n'ibyo muzaturishwa n'imitima ikunze, n'uburiza bw'amashyo yanyu n'ubw'imikumbi yanyu.
7Azabe ari ho mujya mubone kurīra imbere y'Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n'abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramo umugisha.
8Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,
9kuko mutaragera mu buruhukiro na gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.
10Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,
11maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.
12Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y'Uwiteka Imana yanyu n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Umulewi uri iwanyu kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
13Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantu ubonye hose,
14ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy'umwe mu miryango yawe, azabe ari ho utambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari ho ukorera ibyo ngutegeka byose.
15Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h'iwanyu uko uzashaka kose nk'uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n'abadahumanye bemererwa kuryaho nk'uko barya isirabo n'impara.
16Itang 9.4; Lewi 7.26-27; 17.10-14; 19.26; Guteg 15.23 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk'abamena amazi.
17Kandi kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'ubushyo bwawe n'ubw'umukumbi wawe, n'iby'uburyo bwose uzahiguza imihigo, n'iby'uturishwa n'umutima ukunze, n'ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.
18Ahubwo uzajye ubirīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe n'Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y'Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.
19Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.
20Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk'uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.
21Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.
22Nk'uko barya isirabo n'impara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye n'udahumanye bahwanye kuzirya.
23Lewi 17.10-14 Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n'ubugingo bwazo.
24Ntuzayarye, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi.
25Ntuzayarye, kugira ngo wowe n'abana bawe bazagukurikira muheshwe umugisha no gukora ibyo Uwiteka ashima.
26Icyakora ibyo uzeza n'ibyo uzahiguza imihigo, uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,
27utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n'amaraso ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, amaraso y'ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, inyama zabyo uzazirye.
28Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.
29Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahanga ujyanwamo no guhindūra, ukaba umaze kuyahindūra ugatura mu gihugu cyayo,
30uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby'imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”
31Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n'abahungu babo n'abakobwa babo babosereze imana zabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.