1Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y'umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’
2Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w'umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
3Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
4Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.”
5Uwiteka arongera arambwira ati
6“Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,
7nuko rero none Uwiteka abateje amazi y'urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n'icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,
8kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry'umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”
9Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.
10Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n'ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
11Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y'ubu bwoko ati
12 Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.