Yeremiya 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibigirwamana ni iby'ubusa, Imana Rurema ni yo ikomeye

1Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we.

2Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba.

3Imigenzo y'abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w'amaboko y'umubaji akoresha intorezo.

4Babirimbisha ifeza n'izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega.

5Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”

6Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n'izina ryawe rikomeranye imbaraga.

7Ibyah 15.4 Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.

8Ariko bose uko bangana bameze nk'inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by'ibigirwamana ni ibiti gusa.

9Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuzi w'izahabu, umukara wa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga.

10Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.

11Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n'isi, zizacibwa ku isi no munsi y'ijuru.

12“Imana ni yo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo.

13Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw'amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo.

14Umuntu wese ahindutse nk'inka nta bwenge agira, umucuzi w'izahabu wese yakojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka ubirimo.

15Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.

16Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk'ibyo kuko ari yo Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.”

17Koranya ibintu by'ubugenza bwawe biri mu gihugu yewe utuye mu gihome,

18kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye gutera kure abaturage bo mu gihugu nk'utera umuhumetso, mbahagarike umutima kugira ngo babyumve.”

19Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”

20Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo.

21Abungeri bahindutse nk'inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.

22Dore ijwi ry'impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy'ikasikazi, guhindura imidugudu y'u Buyuda amatongo n'ubuturo bw'ingunzu.

23Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.

24Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba.

25Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n'ubuturo bwe babuhinduye amatongo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help