Zaburi 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti. Ni iya Dawidi.

2Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,

Ita ku byo nibwira.

3Mwami wanjye, Mana yanjye,

Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,

Kuko ari wowe nsenga.

4Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,

Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,

Mbe maso ntegereje.

5Kuko utari Imana y'intambirakibi,

Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.

6Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,

Wanga inkozi z'ibibi zose.

7Uzarimbura abanyabinyoma,

Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya.

8Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,

Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,

Nerekeye urusengero rwawe rwera.

9Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,

Ujye unyobora kuko banyubikiye,

Umpanurire inzira yawe aho nyura.

10 Rom 3.13 Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,

Imitima yabo ni igomwa risa,

Umuhogo wabo ni imva irangaye,

Bashyeshyesha indimi zabo.

11Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,

Imigambi yabo ibatere kugwa,

Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,

Kuko bakugomeye.

12Ni bwo abaguhungiraho bazishima,

Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,

Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.

13Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,

Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help