Nehemiya 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amazina y'abavuye mu bunyage(Ezira 2.1-70)

1Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abalewi,

2nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w'igihome ubutware bw'i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.

3Ndabategeka nti “Inzugi z'i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b'i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.”

4Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, n'amazu yari atarubakwa.

5Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura n'abatware n'abantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo:

6Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w'iwabo.

7Ni bo bazanywe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Umubare w'abagabo b'Abisirayeli ni uyu:

8Bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.

9Bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

10Bene Ara ni magana atandatu na mirongo itanu na babiri.

11Bene Pahatimowabu bo muri bene Yoshuwa na Yowabu, ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi n'umunani.

12Bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

13Bene Zatu ni magana inani na mirongo ine na batanu.

14Bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

15Bene Binuwi ni magana atandatu na mirongo ine n'umunani.

16Bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri n'umunani.

17Bene Azigadi ni ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri.

18Bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi.

19Bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi.

20Bene Adini ni magana atandatu na mirongo itanu na batanu.

21Bene Ateri wa Hezekiya ni mirongo urwenda n'umunani.

22Bene Hashumu ni magana atatu na makumyabiri n'umunani.

23Bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na bane.

24Bene Harifu ni ijana na cumi na babiri.

25Bene Gibeyoni ni mirongo urwenda na batanu.

26Ab'i Betelehemu n'ab'i Netofa ni ijana na mirongo inani n'umunani.

27Aba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani.

28Ab'i Betazimaveti ni mirongo ine na babiri.

29Ab'i Kiriyatiyeyarimu n'i Kefira n'i Bēroti ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

30Ab'i Rama n'i Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe.

31Ab'i Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

32Ab'i Beteli na Ayi ni ijana na makumyabiri na batatu.

33Ab'i Nebo yindi ni mirongo itanu na babiri.

34Aba Elamu yindi ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na bane.

35Bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

36Ab'i Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

37Ab'i Lodi n'i Hadidi na Ono ni magana arindwi na makumyabiri n'umwe.

38Ab'i Senaya ni ibihumbi bitatu na magana urwenda na mirongo itatu.

39Abatambyi bene Yedaya bo mu muryango wa Yoshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.

40Bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

41Bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

42Bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

43Abalewi na bo ni aba: Bene Yoshuwa wa Kadimiyeli wo muri bene Hodeva ni mirongo irindwi na bane.

44N'abaririmbyi bene Asafu ni ijana na mirongo ine n'umunani.

45N'abakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi ni ijana na mirongo itatu n'umunani.

46N'Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

47na bene Kerosi na bene Siya na bene Padoni,

48na bene Lebana na bene Hagaba na bene Shalumayi,

49na bene Hanāni na bene Gideli na bene Gahari,

50na bene Reyaya na bene Resini na bene Nekoda,

51na bene Gazamu na bene Uza na bene Paseya,

52na bene Besayi na bene Meyunimu na bene Nefushesimu,

53na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

54na bene Basiliti na bene Mehida na bene Harisha,

55na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

56na bene Nesiya na bene Hatifa.

57N'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo, bene Sotayi na bene Sofereti na bene Perida,

58na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

59na bene Shefatiya na bene Hatili na bene Pokeretihasebayimu na bene Amoni.

60Abanetinimu bose n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.

61Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha n'i Kerubu na Adoni na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazu ya ba sekuruza cyangwa kuvuka kwabo ngo bihamye ko ari Abisirayeli.

62Bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

63Kandi mu batambyi harimo bene Hobaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi Umunyagaleyadi, akamwitirirwa.

64Abo bashatse aho banditswe mu babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ntibahabona. Ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bakabakura mu butambyi.

65 ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.

66Iteraniro ryose ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,

67udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo. Umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari kumwe n'abaririmbyi b'abagabo n'abagore magana abiri na mirongo ine na batanu.

68Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu,

69n'ingamiya zabo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

70Kandi bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki z'izahabu igihumbi, n'ibyungu mirongo itanu n'imyambaro y'abatambyi magana atanu na mirongo itatu.

71Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza bashyira mu bubiko idariki z'izahabu inzovu ebyiri, n'indatira z'ifeza ibihumbi bibiri na magana abiri.

72Kandi ibyo abandi bantu batanze byari idariki z'izahabu inzovu ebyiri, n'indatira z'ifeza ibihumbi bibiri n'imyambaro y'abatambyi mirongo itandatu n'irindwi.

73 1 Ngoma 9.2; Neh 11.3 Maze abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi, n'abantu bamwe n'Abanetinimu n'Abisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help