Amaganya ya Yeremiya 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Uwiteka, ibuka ibyaduteye,

Itegereze kandi urebe gukorwa n'isoni kwacu.

2Umwandu wacu wahindutse uw'abanyamahanga,

N'amazu yacu yabaye ay'abimukīra.

3Turi impfubyi ntitugira ababyeyi,

Ba mama bameze nk'abapfakazi.

4Tunywa amazi tuguze,

Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi.

5Abatwirukana batuguye ku majosi,

Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.

6Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa n'abo mu Ashuri,

Kugira ngo tubone ibyokurya biduhagije.

7Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,

Natwe twikoreye ibicumuro byabo.

8Abagaragu ni bo badutegeka,

Nta wuhari wo kuturokora,

Ngo adukure mu maboko yabo.

9Ibyokurya tubibona duhaze amagara,

Ku bw'inkota yo mu butayu.

10Umubiri wacu urirabura ni nk'uw'inkono,

Bitewe n'inzara yatwokamye.

11Bakindaga abagore b'i Siyoni,

N'inkumi zo mu midugudu y'i Buyuda.

12Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe,

Ntibasonera n'abasaza.

13Abasore bakorewe insyo,

N'abana bikoreye imiba y'inkwi,

Bagenda basitara.

14Abakuru baretse kwicara ku irembo,

N'abasore ntibagicuranga.

15Umunezero wo mu mutima wacu urashize,

Imbyino yacu ihindutse umuborogo.

16Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,

Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!

17Ni cyo gituma umutima wacu urabirana,

Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.

18Bitewe n'uko umusozi wa Siyoni ubaye amatongo,

Ingunzu zirawuzereraho.

19Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,

Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.

20Kuki watwibagirwa iteka,

Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo?

21Utwigarurire Uwiteka,

Natwe tuzaba tukugarukiye.

Tugarurire ibihe byacu,

Bibe nk'ibya kera.

22Ariko waradutaye rwose,

Utugirira uburakari bwinshi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help