Kubara 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amakondera y'ifeza

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n'ayo guhagurutsa ab'ibyiciro by'amahema.

3Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

4Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b'ibihumbi by'Abisirayeli bajye baguteraniraho.

5Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'iburasirazuba bijye bihaguruka.

6Nimwongera kuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'ikusi bijye bihaguruka. Ijwi rirenga bajye barivugiriza kubahagurutsa.

7Ariko nimushaka guteranya iteraniro mujye muvuza ayo makondera, ariko ntimukayavuze ijwi rirenga rirandaze.

8“Bene Aroni abatambyi bajye bavuza ayo makondera, bibabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.

9Kandi nimutabara mu gihugu cyanyu gutera ababisha babagirira nabi, muzajye muvuza ayo makondera ijwi rirenga rirandaze. Nuko muzibukwa n'Uwiteka Imana yanyu, mukizwe ababisha banyu.

10Kandi mu gihe cy'umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z'amezi yanyu, mujye muvuza ayo makondera mu itamba ry'ibitambo byanyu by'uko muri amahoro, nuko azababera urwibutso rubibukisha imbere y'Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

Abisirayeli bakurikira igicu

11Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturo bw'Ibihamya.

12Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi, bakurikije ibyo bari bategetswe by'urugendo, icyo gicu gihagarara mu butayu bwa Parani.

13Uko ni ko guhaguruka kwabo kwa mbere, bagenda uko bategekewe n'Uwiteka mu kanwa ka Mose.

14Habanza guhaguruka ibendera ry'icyiciro cy'Abayuda nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abayuda yari Nahashoni mwene Aminadabu.

15Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abisakari yari Netanēli mwene Suwari.

16Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abazebuluni yari Eliyabu mwene Heloni.

17Ubuturo bwera burashingurwa, Abagerushoni n'Abamerari bagenda baburemērewe.

18Ibendera ry'icyiciro cy'Abarubeni rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abarubeni yari Elisuri mwene Shedewuri.

19Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abasimeyoni yari Shelumiyeli mwene Surishadayi.

20Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abagadi yari Eliyasafu mwene Deweli.

21Abakohati bahaguruka baremērewe iby'Ahera, basanga ubuturo bamaze kubushinga.

22Ibendera ry'icyiciro cy'Abefurayimu rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abefurayimu yari Elishama mwene Amihudi.

23Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abamanase yari Gamaliyeli mwene Pedasuri.

24Umutware w'umutwe w'umuryango w'Ababenyamini yari Abidani mwene Gideyoni.

25Ibendera ry'icyiciro cy'Abadani riba ari ryo risezera ibyiciro byose, rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abadani yari Ahiyezeri mwene Amishadayi.

26Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abashēri yari Pagiyeli mwene Okirani.

27Umutware w'umutwe w'Abanafutali yari Ahira mwene Enani.

28Uko aba ari ko Abisirayeli bakurikirana mu rugendo nk'uko imitwe yabo iri; uko aba ari ko bahaguruka.

Mose asaba muramu we kujyana na bo

29Mose abwira Hobabu mwene Reweli Umumidiyani, sebukwe wa Mose ati “Turajya mu gihugu Uwiteka yatubwiye ko azaduha. Ngwino tujyane tukugirire ibyiza, kuko Uwiteka yasezeranije kugirira Abisirayeli neza.”

30Aramusubiza ati “Ntituri bujyane, ahubwo ndasubira mu gihugu cyacu muri bene wacu.”

31Aramubwira ati “Ndakwinginze widusiga, kuko uzi yuko tugiye kujya tubamba amahema mu butayu, nawe uzaba amaso yacu.

32Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.”

33Barahaguruka bava ku musozi w'Uwiteka bagenda urugendo rw'iminsi itatu, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ibajya imbere, igenda urugendo rw'iminsi itatu ibashakira aho gusibira.

34Cya gicu cy'Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukaga bakabambūra.

35 Zab 68.2 Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”

36Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukira inzovu z'ibihumbi by'Abisirayeli.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help