1Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati
2“Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana,
Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.
3Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika?
Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?
4Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana?
Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane?
5Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika,
N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,
6Nkanswe umuntu w'inyo gusa,
N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.