1Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.
2Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki
3amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.
4Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.
5Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.
6Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.
Pawulo azura Utuko7Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.
8Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.
9Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.
10Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.”
11Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda.
12Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.
13Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.
14Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene.
15Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto,
16kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.
Pawulo asezera ku bakuru bo mu Efeso17Ari i Mileto atumira abakuru b'Itorero ryo muri Efeso.
18Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,
19nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda.
20Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.
21Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.
22None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,
23keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.
242 Tim 4.7 Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.
25“None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.
26Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,
27kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.
28Mwirinde ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.
29Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi.
30Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.
31Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.
32“Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.
33Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.
34Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.
35Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”
36Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose.
37Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.
38Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.