1Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati
2“Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,
Mbitewe n'ubwira mfite.
3Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,
Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije.
4“Mbese ntuzi ibyo bya kera,
Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi,
5Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumara igihe gito,
No kunezerwa k'utubaha Imana ari ukw'akanya gato gusa?
6Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru,
Umutwe we ukagera ku bicu,
7Azashira buheriheri nk'umwanda umuvamo.
Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’
8Azaguruka abure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka,
Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro.
9Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi,
N'ahantu he ntihazongera kumureba.
10Abana be bazihakirizwa ku bakene,
Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje.
11Amagufwa ye yuzuye imbaraga z'ubusore,
Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.
12“Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,
Akabihisha munsi y'ururimi rwe,
13Akabikuyakuya ntabireke,
Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,
14Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda,
Bimuberemo ubusagwe bw'incira.
15Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,
Imana izabuhubuza mu nda ye.
16Azanyunyuza ubusagwe bw'incira,
Azicwa n'ururimi rw'impiri.
17Ntazareba imigezi,
Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n'amavuta.
18Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,
Ntazanezerwa nk'uko ubutunzi yahuguje bungana.
19Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,
Yashenye amazu atubatse.
20Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,
Kuko muri we nta mahoro.
21Nta kintu cyasigaye atariye,
Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.
22Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,
Ukuboko k'ukennye wese kuzamugeraho.
23Igihe azaba agiye guhaza inda ye,
Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,
Ibumuvunderezeho ariho arya.
24Azahunga intwaro y'icyuma,
Kandi umwambi w'umuheto w'umuringa uzamuhinguranya,
25Awishingure usohoke mu mubiri we.
Ni ukuri n'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we,
Ibiteye ubwoba bimugezeho.
26Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose,
Umuriro utakijwe n'umuntu uzamukongora,
Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.
27Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,
Kandi isi izamuhagurukira.
28Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,
N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo.
29“Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana,
N'umwandu yagenewe na yo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.