Zaburi 30 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,

Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.

3Uwiteka Mana yanjye,

Naragutakiye urankiza.

4Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu,

Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.

5Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe,

Mushime izina rye ryera.

6Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato,

Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo.

Ahari kurira kwararira umuntu nijoro,

Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

7Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti

“Ntabwo nzanyeganyezwa.”

8Uwiteka ku bw'urukundo rwawe,

wari ukomeje umusozi wanjye,

Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima.

9Uwiteka naragutakiye,

Kandi ninginze Uwiteka

10Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?

Mbese umukungugu uzaguhimbaza?

Uzātura umurava wawe?

11Uwiteka nyumva umbabarire,

Uwiteka mbera umutabazi.”

12Uhinduye umuborogo wanjye imbyino,

Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo,

13Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka.

Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help