1Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
2Lewi 10.1-2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w'ubutambyi.
3Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk'uko ibihe byabo byari biri.
4Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b'amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani.
5Uko ni ko bagabanijwe n'ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b'ubuturo bwera n'abatware b'Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari.
6Nuko Shemaya mwene Netanēli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y'umwami n'abatware n'imbere y'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'ab'Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n'indi itoranirizwa Itamari.
7Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.
8Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.
9Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.
10Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya.
11Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.
12Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu.
13Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.
14Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.
15Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n'umunani Hapisesi.
16Ubwa cumi n'icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.
17Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli.
18Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya.
19Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y'Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.
Abatware bo mu Balewi20Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.
21Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.
22Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.
23Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.
24Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.
25Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.
26Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno.
27Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.
28Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b'abahungu yari afite.
29Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli.
30Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti.
Abo ni bo bahungu b'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari.
31Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y'Umwami Dawidi n'imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'Abalewi. Umutware w'inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.