Ezira 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abisirayeli bongera kwitandukanya n'abanyamahanga

1Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n'amarira yikubise hasi imbere y'inzu y'Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n'abagore n'abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.

2Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b'abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by'uko Abisirayeli bākira.

3Nuko rero none dusezerane isezerano n'Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n'abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n'iy'abahindira imishyitsi itegeko ry'Imana yacu, kandi bigenzwe nk'uko amategeko ategeka.

4Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore.”

5Ezira aherako arabyuka arahiza abakuru b'abatambyi n'Abalewi n'Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk'uko bagiye inama. Nuko bararahira.

6Maze Ezira arahaguruka ava imbere y'inzu y'Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n'igicumuro cy'abavuye mu bunyage.

7Hanyuma bamamaza i Buyuda n'i Yerusalemu, ngo abavukiye mu bunyage bakabuvamo bateranire i Yerusalemu,

8kandi ngo utazaza mu minsi itatu nk'uko abatware n'abakuru bagiye inama, azanyagwa ibye byose kandi na we ubwe akurwe mu iteraniro ry'abavuye mu bunyage.

9Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwa umushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.

10Maze Ezira arahaguruka arababwira ati “Mwaracumuye mushaka abagore b'abanyamahangakazi, mwongerera Abisirayeli icyaha.

11None nimwāturire Uwiteka Imana ya ba sogokuruza mukore ibyo ishaka, mwitandukanye n'abanyamahanga bo mu gihugu, n'abagore b'abanyamahangakazi.”

12Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk'uko udutegeka ni ko twemeye kubikora.

13Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy'imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimo si uw'umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye cyane.

14Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b'abanyamahangakazi mu midugudu yacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n'abatware b'umudugudu bose n'abacamanza bawo, bageze aho uburakari bw'Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.”

15Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva ni bo bonyine bahagarutse bahakana iyo nama, kandi bafatanya na Meshulamu na Shabetayi Umulewi.

16Nuko abavukiye mu bunyage babigenza batyo. Maze Ezira umutambyi n'abatware bamwe b'amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura.

17Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere, bari barangije iby'abagabo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi.

18Abashatse abagore b'abanyamahangakazi bo mu bana b'abatambyi ni aba: muri bene Yeshuwa mwene Yosadaki na bene se, ni Māseya na Eliyezeri na Yaribu na Gedaliya.

19Batanga amaboko yabo ho abagabo yuko basenda abagore babo, kandi batanga impfizi y'intama yo mu mukumbi ho icyiru kuko batsinzwe n'urubanza.

20Muri bene Imerini Hanani na Zebadiya.

21Muri bene Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.

22Muri bene Pashuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.

23Mu Balewi ni Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ari we Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.

24Mu baririmbyi ni Eliyashibu.

Mu bakumirizi ni Shalumu na Telemu na Uri.

25Mu Bisirayeli: muri bene Paroshi ni Ramiya na Iziya na Malikiya, na Miyamini na Eleyazari na Malikiya na Benaya.

26Muri bene Elamu ni Mataniya na Zekariya na Yehiyeli, na Abudi na Yeremoti na Eliya.

27Muri bene Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.

28Muri bene Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.

29Muri bene Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.

30Muri bene Pahatimowabu ni Adina na Kelali na Benaya, na Māseya na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.

31Muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni,

32na Benyamini na Maluki na Shemariya.

33Muri bene Hashumu ni Matenayi na Matata na Zabadi, na Elifeleti na Yeremayi na Manase na Shimeyi.

34Muri bene Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli,

35na Benaya na Bedeya na Keluhi,

36na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,

37na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,

38na Bani na Binuwi na Shimeyi,

39na Shelemiya na Natani na Adaya,

40na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,

41na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,

42na Shalumu na Amariya na Yosefu.

43Muri bene Nebo ni Yeyeli na Matitiya na Zabadi, na Zebina na Ido na Yoweli na Benaya.

44Abo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari babyaranye abana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help