Yobu 30 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Ariko noneho abo nduta ubukuru,

Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,

Ndetse na ba se nagayaga

simbegereze n'imbwa zirinda umukumbi wanjye.

2Ni ukuri imbaraga z'amaboko yabo zamarira iki,

Ko ari abantu b'indogore batazarama?

3Bahoroteshejwe n'ubukene n'inzara,

Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

4Batungwa n'intārano zo mu bihuru,

Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo.

5Bagacibwa mu bantu,

Bahabwa induru nk'ibisambo,

6Bigatuma batura mu mikoke,

Mu myobo yo mu butaka no mu masenga.

7Basakuriza mu bihuru,

Biryamira hamwe munsi y'ibisura.

8Ni abana b'abapfapfa,

ni ukuri ni abana b'abatindi,

N'ibicibwa mu gihugu.

9“Noneho mpindutse imbyino yabo,

Ni ukuri ndi iciro ry'imigani yabo.

10Baranzinutswe baranyitaruye,

Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuheto wayo ikambabaza,

Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

12Iburyo bwanjye hahaguruka igitero,

Basunika ibirenge byanjye,

Bantegesha inzira zabo zirimbura.

13Inzira yanjye barayica,

Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

14Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini,

Bansumirira mu mivurungano.

15Ibiteye ubwoba binyerekeyeho,

Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga,

Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu.

16“Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo,

Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye.

17Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,

Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

18Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye,

Umwambaro wanjye urahinyaraye,

Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye.

19Yanjugunye mu byondo,

Mpinduka nk'umukungugu n'ivu.

20“Ndagutakira nyamara ntunsubiza,

Nahagarara ukantumbira.

21Wampindukiye inkazi,

Undeganisha imbaraga zose z'ukuboko kwawe.

22Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo,

Kandi umpinduza ubusa umugaru.

23Nzi ko uzangeza ku rupfu,

Mu nzu itegekewe abazima bose.

24Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko?

No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo?

25Mbese sinaririye uwari mu makuba,

Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n'umukene?

26Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,

Nategerezaga umucyo hakaza umwijima.

27Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,

Iminsi y'imibabaro ingezeho.

28Ngenda nsuherewe singira izuba,

Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

29Ndi umuvandimwe w'imbwebwe,

N'incuti y'imbuni.

30Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho,

N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe.

31Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,

N'umwironge ukagira ijwi ry'abarira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help