Imigani 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge,

Ariko uwanga guhanwa aba asa n'inka.

2Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka,

Ariko azatsinda ugambirira ibibi.

3Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi,

Kandi umuzi w'umukiranutsi ntuzarandurwa.

4Umugore w'ingeso nziza abera umugabo we ikamba,

Ariko ukoza isoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye.

5Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye,

Ariko inama z'umunyabyaha ni uburiganya.

6Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso,

Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora.

7Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho,

Ariko urugo rw'umukiranutsi ruzakomera.

8Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri,

Ariko ufite umutima ugoramye azagawa.

9Umuntu woroheje ariko afite akagaragu,

Aruta umwirasi utagira ikimutunga.

10Umukiranutsi yita ku matungo ye,

Ariko imbabazi z'umunyabyaha ni umwaga.

11Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije,

Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.

12Umunyabyaha yifuza gutungwa n'iminyago y'ababi,

Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto.

13Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego,

Ariko umukiranutsi azakira amakuba.

14Imbuto z'ibituruka mu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza,

Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye.

15Imirimo y'umupfu ihora imutunganira,

Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.

16Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba,

Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.

17Uvuga iby'ukuri yerekana gukiranuka,

Ariko umugabo w'indarikwa avuga ibinyoma.

18Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota,

Ariko ururimi rw'umunyabwenge rurakiza.

19Ikivuzwe cy'ukuri kiraramba,

Ariko iby'ururimi rubeshya bishira vuba.

20Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi,

Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero.

21Nta cyago kizaba ku mukiranutsi,

Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi.

22Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,

ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri.

23Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe,

Ariko umutima w'abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.

24Ukuboko k'umunyamwete kuzatwara,

Ariko ukuboko k'umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.

25Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro,

Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.

26Umukiranutsi ayobora umuturanyi we,

Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.

27Umunyabute ntahigura umuhigo we,

Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.

28Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo,

No mu mayira yako nta rupfu rubamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help