1Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y'imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.
2Ibyah 6.4,5 Ku igare rya mbere hari amafarashi y'amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y'imikara.
3Ibyah 6.2 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga.
4Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”
5 Ibyah 7.1 Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y'Umwami nyir'isi yose.
6Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.”
7Ay'amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.
8Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy'ikasikazi, yurūye umwuka wanjye w'uburakari nari narakariye igihugu cy'ikasikazi.”
9Ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti
10“Akira amaturo y'abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.
11Bazaguhe ifeza n'izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.
12Yer 23.5; 33.15; Zek 3.8 Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka.
13Ni koko ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’
14Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw'Uwiteka.
15“Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.