Yeremiya 51 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iherezo ry'i Babuloni

1Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n'abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.

2Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w'amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.

3Umufozi w'umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w'ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n'ingabo zaho zose.

4Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy'Abakaludaya, n'abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.

5Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.

6Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k'Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.

7Ibyah 17.2-4; 18.3 I Babuloni hahoze ari igikombe cy'izahabu mu ntoki z'Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.

8I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira.

9Ibyah 18.5 Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy'iwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru.

10“Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo w'Uwiteka Imana yacu.

11“Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima y'abami b'Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhōra k'Uwiteka ahōrera urusengero rwe.

12Nimushinge ibendera ku nkike z'i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n'abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage b'i Babuloni akabisohoza.

13Ibyah 17.1 Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n'uburakari bwawe.

14Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Ni ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nk'ubuzikira zikuvuzeho induru.’

15“Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.

16Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw'amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.

17Umuntu wese ahindutse nk'inka abuze ubwenge, umucuzi w'izahabu wese akojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.

18Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.

19Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk'ibyo, kuko ari we Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

20“Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n'intwaro z'intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.

21Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n'uyigenderaho,

22ni wowe nzavunagurisha igare ry'intambara n'ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n'abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n'ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n'inkumi.

23Ni wowe nzavunagurisha umwungeri n'umukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi n'inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n'ibisonga.

24“Nzitura i Babuloni n'abatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.

25“Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.

26Kandi nta buye ry'impfuruka bazakuvanamo habe n'ibuye ry'urufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.

27“Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n'ab'i Mini, n'abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nk'ubuzikira.

28Nimuteguze amahanga azahatera, abami b'Abamedi n'abategeka babo n'ibisonga byabo byose, n'ibihugu byose bitegekwa na bo.

29Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cy'i Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo.

30Intwari z'i Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk'iz'abagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.

31Intumwa y'impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n'imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami w'i Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose,

32ngo ibyambu byakinzwe, n'icyanya cy'imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.”

33Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w'i Babuloni ameze nk'imbuga ihurirwaho mu gihe cy'ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy'isarura rye kikagera.

34Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nk'ikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.

35Urugomo nagiriwe n'urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage w'i Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’ ”

36Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n'amasōko yaho nyazibe.

37I Babuloni hazahinduka ibirundo n'ubuturo bw'imbwebwe n'igitangarirwa n'icyimyozwa, nta wuzahatura.

38Bazatontomera icyarimwe nk'intare, bazakankama nk'imigunzu y'intare.

39Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.

40Nzabamanukana nk'abana b'intama bajyanywe mu rubagiro, nk'amasekurume y'intama n'ay'ihene.

41“Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y'isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!

42Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n'umuraba wayo mwinshi.

43Imidugudu yaho yahindutse amatongo n'umukakaro n'ikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana w'umuntu ukinyuramo.

44Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike z'i Babuloni zizariduka.

45“Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw'Uwiteka bukaze.

46Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomo mu gihugu, umutware agatera undi.

47Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by'i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.

48Ibyah 18.20 Maze ijuru n'isi n'ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.

49Ibyah 18.24 Nk'uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.

50“Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu.

51“Dukozwe n'isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu y'Uwiteka.”

52Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y'inkomere.

53Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.

54“Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, n'iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy'Abakaludaya!

55Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk'amazi menshi, amajwi yayo arahorera

56kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra.

57Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n'abanyabwenge baho, abategeka baho n'ibisonga byaho n'intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n'Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.

58Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babuloni zizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusa n'amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

Yeremiya yandika ibyo yahanuriye i Babuloni mu gitabo

59Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w'u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w'abashashi.

60Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n'amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.

61Yeremiya abwira Seraya ati “Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti

62‘Yewe Uwiteka wavuze iby'aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’

63Ibyah 18.21 Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati

64maze uvuge uti ‘Uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’ ”

Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yeremiya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help