Daniyeli 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be

1 2 Abami 24.1; 2 Ngoma 36.5-7 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.

22 Abami 20.17-18; 24.10-16; 2 Ngoma 36.10; Yes 39.7-8 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububiko bwayo.

3Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi

4batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo.

5Nuko umwami abategekera igaburo ry'iminsi yose rivuye ku byokurya by'umwami, n'umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y'umwami.

6Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.

7Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

8Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza.

9Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwa na we.

10Nuko umutware w'inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n'ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n'abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.”

11Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n'umutware w'inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati

12“Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa,

13uzabone gusuzuma mu maso hacu n'ah'abandi basore barya ku byokurya by'umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”

14Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.

15Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by'umwami.

16Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.

17Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

18Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n'Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w'inkone ajya kubamumurikira.

19Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

20Mu ijambo ryose ry'ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.

21Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help