Zaburi 75 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

2Mana, turagushima,

Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,

Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze.

3“Nimbona igihe cyashyizweho,

Nzaca imanza zitabera.

4Isi n'abayibamo bose bacikamo igikuba,

Ni jye wateye inkingi zayo.

Sela.

5Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’,

N'abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.

6Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu,

Ntimukavuge iby'agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ”

7Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba,

Cyangwa mu butayu bw'imisozi,

8Ahubwo Imana ni yo mucamanza,

Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.

9Kuko mu ntoki z'Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira,

Kuzuye vino ivanze n'ibiyiryoshya arayisuka.

Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi,

Baziranguza itende ryayo barinywe.

10Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo,

Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.

11Kandi amahembe yose y'abanyabyaha nzayaca,

Ariko amahembe y'abakiranutsi azashyirwa hejuru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help