Nehemiya 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”Abashyize ikimenyetso ku isezerano

2Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,

3na Seraya na Azariya na Yeremiya,

4na Pashuri na Amariya na Malikiya,

5na Hatushi na Shebaniya na Maluki,

6na Harimu na Meremoti na Obadiya,

7na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,

8na Meshulamu na Abiya na Miyamini,

9na Māziya na Bilugayi na Shemaya.

10Abo bari abatambyi.

Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,

11na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni,

12na Mika na Rehobu na Hashabiya,

13na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,

14na Hodiya na Bani na Beninu.

15Abatware b'abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,

16na Buni na Azigadi na Bebayi,

17na Adoniya na Bigivayi na Adini,

18na Ateri na Hezekiya na Azuri,

19na Hodiya na Hashumu na Besayi,

20na Harifu na Anatoti na Nobayi,

21na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,

22na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,

23na Pelatiya na Hanāni na Anaya,

24na Hoseya na Hananiya na Hashubu,

25na Haloheshi na Piliha na Shobeka,

26na Rehumu na Hashabuna na Māseya,

27na Ahiya na Hanāni na Anani,

28na Maluki na Harimu na Bāna.

29“Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,

30bafatanya n'imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n'indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y'Imana yatanzwe na Mose umugaragu w'Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n'amateka ye,

31Kuva 34.16; Guteg 7.3 kandi yuko tutazashyingirana n'abanyamahanga bo muri icyo gihugu,

32Kuva 23.10-11; Lewi 25.1-7; Guteg 15.1-2 kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.

33 Kuva 30.11-16 “Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w'inzu y'Imana yacu,

34n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.

35“Maze dufindira abatambyi n'Abalewi n'abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y'inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y'Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy'Uwiteka Imana yacu nk'uko byanditswe mu mategeko.

36 Kuva 23.19; 34.26; Guteg 26.2 “Twemera no kuzana mu nzu y'Uwiteka umuganura w'ubutaka bwacu, n'umuganura w'imbuto zose ziribwa z'ibiti by'amoko yose uko umwaka utashye,

37Kuva 13.2 kandi no kuzana impfura z'abahungu bacu n'uburiza bw'amatungo yacu nk'uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw'inka zacu n'ubw'intama zacu ngo tubuzane mu nzu y'Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi mu nzu y'Imana yacu,

38Kub 18.21 kandi tukajya tuzana umuganura w'irobe ryacu n'amaturo yacu azunguzwa, n'imbuto ziribwa zo ku biti by'amoko yose na vino n'amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y'Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy'ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy'imyaka yo mu midugudu yose.

39Kub 18.26 Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n'Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y'Imana yacu, babishyire mu byumba by'inzu ibikwamo iby'ubutunzi.

40Abisirayeli n'Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y'amasaka na vino n'amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by'ubuturo bwera, bafatanije n'abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi n'abakumirizi n'abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y'Imana yacu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help