1Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw'umudugudu w'umurwa, arukura mu maboko y'Abafilisitiya.
2Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
3Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
4Dawidi amutumuraho ingabo ze z'abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n'abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by'amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.
5Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
6Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
7Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z'izahabu, azijyana i Yerusalemu.
8Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y'imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n'i Berotayi.
9Bukeye Toyi umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,
10atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa.
11Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:
12iby'i Siriya n'iby'i Mowabu, n'iby'Abamoni n'iby'Abafilisitiya, n'iby'Abamaleki n'ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba.
13
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.