Itangiriro 37 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yosefu atoneshwa na se, bene se bamugirira ishyari

1Yakobo aba mu gihugu cy'ubusuhuke bwa se, ni cyo gihugu cy'i Kanāni.

2Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo.

Yosefu amaze imyaka cumi n'irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru y'ibibi bakora.

3Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby'abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.

4Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.

5Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.

6Arababwira ati “Ndabinginze nimwumve inzozi narose:

7ngo twahambiraga imiba mu murima, umuba wanjye urahagarara urema, iyanyu miba ikikiza uwanjye, iwikubita imbere.”

8Bene se baramubaza bati “Ni ukuri wowe uzaba umwami wacu? Ni ukuri wowe uzadutwara?” Izo nzozi ze n'ayo magambo ye bituma barushaho kumwanga.

9Yongera kurota izindi nzozi, azirotorera bene se ati “Nongeye kurota izindi nzozi: ngo izuba n'ukwezi n'inyenyeri cumi n'imwe binyikubise imbere.”

10Azirotorera se na bene se, se aramucyaha aramubaza ati “Izo nzozi ni nzozi ki? Ni ukuri jye na nyoko na bene so tuzaza twikubite hasi imbere yawe?”

11Ibyak 7.9 Bene se bamugirira ishyari, ariko se ajya yibuka ayo magambo.

Bene se ba Yosefu bamugurisha

12Bene se bajya kuragirira umukumbi wa se i Shekemu.

13Isirayeli abwira Yosefu ati “Bene so ntibaragiriye umukumbi i Shekemu? Ngwino ngutume kuri bo.”

Aramusubiza ati “Ntuma.”

14Aramubwira ati “Genda umenye yuko bene so ari amahoro, n'umukumbi yuko uri amahoro, maze ugaruke umbwire.” Nuko aramutuma, ava mu gikombe cy'i Heburoni, agera i Shekemu.

15Umugabo amubona azerera mu gasozi, uwo mugabo aramubaza ati “Urashaka iki?”

16Aramusubiza ati “Ndashaka bene data, ndakwinginze mbwira aho baragiriye.”

17Uwo mugabo aramusubiza ati “Baragiye kuko numvise bavuga bati ‘Tujye i Dotani.’ ” Yosefu akurikira bene se, abasanga i Dotani.

18Bamwitegera akiri kure, bamugira inama yo kumwica atarabīgira hafi.

19Baravugana bati “Dore Karosi araje.

20Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti ‘Inyamaswa y'inkazi yaramuriye’, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.”

21Rubeni arabyumva aramubakiza, arababwira ati “Twe kumuhwanya.”

22Kandi ati “Mwe kuvusha amaraso, ahubwo mumujugunye muri uru rwobo ruri mu butayu, ariko amaboko yanyu ye kumubaho.” Kwari ukugira ngo amubakize, amusubize se.

23Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende,

24baramufata bamujugunya muri rwa rwobo, kandi rwarimo ubusa nta mazi yari arurimo.

25Bicazwa no kurya umutsima, bubuye amaso babona itara ry'Abishimayeli bavuye i Galeyadi, bagenda bafite ingamiya zihetse imibavu n'umuti womora n'ishangi, babijyana muri Egiputa.

26Yuda abwira bene se ati “Kwica mwene data no guhisha amaraso ye byatumarira iki?

27Nimuze tumugure na bariya Bishimayeli, amaboko yacu ye kumubaho kuko ari mwene data, tukaba akara kamwe.” Bene se baramwumvira.

28Ibyak 7.9 Hahita Abamidiyani batundaga, bakurura Yosefu, bamukura muri rwa rwobo bamugura na ba Bishimayeli ibice by'ifeza makumyabiri. Bajyana Yosefu muri Egiputa.

29Rubeni agaruka kuri rwa rwobo, asanga Yosefu atarimo, ashishimura imyenda ye.

30Asubira kuri bene se arababwira ati “Umwana ntakirimo, nanjye ndajya he?”

31Benda ya kanzu ya Yosefu, babāga isekurume y'ihene binika ikanzu mu maraso yayo,

32bohereza ya kanzu ndende, bategeka ko bayijyana kwa se, bamutumaho bati “Twabonye iyi, none umenye ko yaba ikanzu y'umwana wawe cyangwa ko atari yo.”

33Arayimenya aravuga ati “Ni ikanzu y'umwana wanjye, inyamaswa y'inkazi yaramuriye nta gushidikanya, Yosefu yatanyaguwe na yo.”

34Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi ababaye yiraburiye umwana we.

35Abahungu be bose n'abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.

36Ba Bamidiyani bajyana Yosefu muri Egiputa, bamugurirayo na Potifari, umutware wa Farawo, watwaraga abamurinda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help