1Nuko Abafilisitiya barwana n'Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w'i Gilibowa, bagwa aho.
2Abafilisitiya basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.
4Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
5Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
6Uko ni ko Sawuli yapfuye n'abahungu be batatu, n'umutwaje intwaro n'ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y'ikibaya n'abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
8Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.
9Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw'ibigirwamana byabo no mu bantu.
10Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z'amabuye z'umudugudu w'i Betishani.
11Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,
12ab'intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n'iz'abahungu be ku nkike z'i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.
13Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y'umunyinya w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.