2 Abami 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abashuri banyaga Abisirayeli

1Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w'Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.

2Akora ibyangwa n'Uwiteka, ariko ntiyahwanije n'abami b'Abisirayeli bamubanjirije.

3Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.

4Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu.

5Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.

6Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi.

Ibyaha by'ubupagani bituma Abisirayeli bajyanwa ho iminyago

7Ibyo byatewe n'uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,

8bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli.

9Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y'abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n'inkike.

101 Abami 14.23 Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose.

11Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk'uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.

12Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”

13Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n'Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n'amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b'abahanuzi.”

14Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk'uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,

15bakanga amateka ye n'isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n'ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.

161 Abami 12.28 Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,

17Guteg 18.10 bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n'Uwiteka kugira ngo bamurakaze.

18Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w'Abayuda wonyine.

19Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y'Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.

20Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw'Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y'abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye,

21kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye.

22Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka

23kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiye mu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu.

Umwami wa Ashuri yimurira abantu be mu midugudu y'Abisirayeli

24Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.

25Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.

26Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

27Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

28Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.

29Ariko ab'amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo.

30Ab'i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab'i Kuta biremera Nerugali, ab'i Hamati biremera Ashima.

31Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab'i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z'i Sefaravayimu.

32Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.

33Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y'amahanga bimuwemo yagenzaga.

34 Itang 32.29; 35.10 N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.

35Kuva 20.5; Guteg 5.9 Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.

36Guteg 6.13 Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.

37Kandi amateka n'imihango n'amategeko n'ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.

38Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana.

39Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y'abanzi banyu bose.”

40Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.

41Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n'ibishushanyo byabo bibajwe, n'abana babo n'abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help