Yesaya 50 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibihanura imibabaro y'Umugaragu w'Uwiteka

1Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko.

2“Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari.

3Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”

4Umwami Imana impaye ururimi rw'abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe.

5Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma.

6Mat 26.67; Mar 14.65 Abakubita nabategeye umugongo n'imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe.

7Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.

8Rom 8.33-34 Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? Duhagarare twembi, umurezi wanjye ni nde? Nanyegere.

9Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni nde uzatsindisha? Bose bazasaza nk'umwambaro, inyenzi zizabarya pe!

10Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.

11Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help