Zaburi 145 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi y'ishimwe ni iya Dawidi.

Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru,

Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.

2Nzajya nguhimbaza uko bukeye,

Nzashima izina ryawe iteka ryose.

3Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane,

Gukomera kwe ntikurondoreka.

4Ab'igihe bazashimira ab'ikindi gihe imirimo yawe,

Bababwire iby'imbaraga wakoze.

5Nzavuga ubwiza bw'icyubahiro cyo gukomera kwawe,

N'imirimo itangaza wakoze.

6Abantu bazavuga imbaraga z'imirimo yawe iteye ubwoba,

Nanjye nzavuga gukomera kwawe.

7Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi,

Baririmbe gukiranuka kwawe.

8Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe,

Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi.

9Uwiteka agirira neza bose,

Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.

10Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima,

Abakunzi bawe bazaguhimbaza.

11Bazavuga icyubahiro cy'ubwami bwawe,

Bamamaze imbaraga zawe,

12Kugira ngo bamenyeshe abantu iby'imbaraga yakoze,

N'icyubahiro cy'ubwiza cy'ubwami bwe.

13Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose,

Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.

14Uwiteka aramira abagwa bose,

Yemesha abahetamye bose.

15Amaso y'ibintu byose aragutegereza,

Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo.

16Upfumbatura igipfunsi cyawe,

Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose.

17Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose,

Ni umunyarukundo mu mirimo ye yose.

18Uwiteka aba hafi y'abamutakira bose,

Abamutakira mu by'ukuri bose.

19Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka,

Kandi azumva gutaka kwabo abakize.

20Uwiteka arinda abamukunda bose,

Ariko abanyabyaha bose azabarimbura.

21Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry'Uwiteka,

Abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help