1Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.
2Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.
3Iyo ibicu byuzuwemo n'imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma.
4Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.
5Uko utazi inzira y'umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y'utwite, ni ko utazi imirimo y'Imana ikora byose.
6Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.
7Ni ukuri umucyo uranezeza, kandi kureba izuba bishimisha amaso.
8Ni ukuri umuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y'umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose ni ubusa.
9Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.
10Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n'ibibi bikube kure, kuko ubuto n'ubusore ari ubusa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.