Zaburi 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?

Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?

2Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,

Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we.

3Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,

Ntagirire nabi mugenzi we,

Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we.

4Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,

Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.

Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.

5Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,

Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.

Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help