1“Nimwumve iri jambo ry'umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we.
2Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.”
3Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.
4“Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone kubaho,
5ariko mwe gushaka i Beteli. Ntimukajye n'i Gilugali, ntimukanyure n'i Bērisheba kuko i Gilugali hazajyanwa ari imbohe, n'i Beteli hazaba imisaka.’
6“Ahubwo mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho, kugira ngo adatungura inzu ya Yosefu ameze nk'umuriro ukongora i Beteli, hataboneka uwo kuwuzimya.
7Yemwe abahindura imanza zitabera kuba apusinto mukagusha hasi gukiranuka,
8Yobu 9.9; 38.31 mushake Iyaremye inyenyeri za Kilimiya n'iza Oriyoni, ihindura igicucu cy'urupfu ikakigira igitondo, ihindura amanywa umwijima wa nijoro, ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasandaza ku isi, Uwiteka ni ryo zina ryayo.
9Ni we uzanira abanyamaboko kurimbuka bibatunguye, bituma kurimbuka gutungura igihome.
10“Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye.
11Nuko rero mwarenganyaga abakene, mukabaka ibihunikwa by'ingano, mukiyubakira amazu y'amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo. Mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa vino yazo,
12kuko nzi ibicumuro byanyu uko ari byinshi, n'ibyaha byanyu uko bikomeye mwa barenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagorekera imanza z'abatindi, aho muzicira ku irembo.
13Ni cyo gituma umuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk'icyo, kuko ari igihe kibi.
14“Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk'uko mwibwira.
15Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b'inzu ya Yosefu.”
16Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabaho umuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’ Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge.
17Mu nzabibu zose hazaba imiborogo kuko nzabanyuramo.” Ni ko Uwiteka avuga.
18“Muzabona ishyano mwa bifuza umunsi w'Uwiteka mwe! Mbese uwo munsi w'Uwiteka murawushakira iki? Uzaba ari umwijima, si umucyo.
19Ni nk'umuntu uhunze intare agahura n'idubu, cyangwa ugiye mu nzu akegamiza ukuboko ku rusika, inzoka ikamurya.
20Mbese umunsi w'Uwiteka ntuzaba ari umwijima atari umucyo, ndetse ari umwijima w'icuraburindi utagira icyezezi?
21 Yes 1.11-14 “Nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera.
22Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y'amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by'uko ari amahoro by'amatungo yanyu abyibushye.
23Nkuraho urusaku rw'indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry'inanga zawe.
24Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk'amazi, no gukiranuka gukwire hose nk'uruzi rusandaye.
25 Ibyak 7.42-43 “Mbese hari ibitambo n'amaturo mwanzaniye mu butayu muri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe?
26Mwahetse Sikoti umwami wanyu, na Kiyuni ikigirwamana cyanyu, inyenyeri y'imana yanyu mwiremeye ubwanyu.
27Ni cyo kizatuma mbajyanisha muri iminyago hakurya y'i Damasiko.” Ni ko Uwiteka avuga kandi izina rye ni Imana Nyiringabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.