1 . Baravuga bati
“Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw'Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”
5Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w'Uwiteka.”
61 Kor 10.7 Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by'uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.
7Uwiteka abwira Mose ati “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye.
8Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’ ”
9Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi.
10None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhindura ubwoko bukomeye.”
11 Kub 14.13-19 Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko menshi?
12Ni iki cyatuma uvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriye ino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shira uburakari bwawe bw'inkazi, wibuze inabi ushaka kugirira ubwoko bwawe.
13Itang 22.16-17; 17.8 Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagiha urubyaro rwanyu, kibe umwandu wabo iteka ryose.’ ”
14Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe.
Mose abahanisha ibihano15Mose arahindukira, amanuka uwo musozi afashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n'imbere.
16Ibyo bisate byari biremwe n'Imana, no kwandika k'uburyo bwo gukeba kubiriho ari ukw'Imana.
17Yosuwa yumvise amajwi y'abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusaku ni urw'intambara iri mu ngando.”
18Aramusubiza ati “Iryo jwi si urusaku rw'abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry'abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y'ababyina.”
19Ageze hafi y'ingando z'amahema abona cya kimasa n'ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumana ajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y'uwo musozi.
20Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli.
21Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumye ubazanira icyaha gikomeye?”
22Aroni aramusubiza ati “Databuja, uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi.
23Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.’
24Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’ Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.”
25Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo.
26Mose ahagarara imbere y'aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw'Uwiteka wese ansange.” Abalewi bose bamuteraniraho.
27Arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugere ku rindi, umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n'umuturanyi we.’ ”
28Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk'ibihumbi bitatu.
29Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kuko umuntu wese yarwanije umuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abahe umugisha uyu munsi.”
30Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.”
31Mose asubira aho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamuneka nyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y'izahabu.
32Zab 69.29; Ibyah 3.5 Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.”
33Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyeho wese ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.
34None genda ujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.”
35Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.