1Hanyuma y'ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n'ibyo yakoze. n'igihano bamuhannye.
2Maze abagaragu b'umwami b'abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b'inkumi beza,
3kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by'ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b'inkumi beza bose mu nzu y'abagore mu murwa w'i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y'umwami umurinzi w'abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.
4Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”
Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.
5Mu murwa w'i Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.
62 Abami 24.10-16; 2 Ngoma 36.10 Yayiri yajyanywe ari imbohe n'abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami w'Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni.
7Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk'umwana we.
8Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w'i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y'umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w'abagore.
9Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n'imigabane ye n'abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y'umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n'abaja be, amushyira mu nzu y'abagore aheza haruta ahandi hose.
10Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.
11Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y'urugo rw'inzu y'abagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze n'uko yaba.
12Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ry'abagore amezi cumi n'abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n'ibindi byo kwarika abagore,
13maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu y'abagore ngo ajye mu nzu y'umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.
14Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y'abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y'umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.
15Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk'umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y'umwami umurinzi w'abagore yategekaga, kandi ashimwa n'abamurebaga bose.
16Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.
17Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.
18Maze umwami atekeshereza abatware be bose n'abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk'uko umwami azitanga.
19Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry'ibwami.
20Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk'uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk'uko yaryumviraga akimurera.
Moridekayi ahishura inama z'abagambaniraga umwami21Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry'ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.
22Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.
23Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y'umwami mu gitabo cy'ubucurabwenge.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.