Zaburi 134 - Kinyarwanda Protestant Bible
1 Indirimbo y'Amazamuka.
Nimuhimbaze Uwiteka, mwa bagaragu b'Uwiteka mwese mwe,
Bahagarara nijoro mu nzu y'Uwiteka.
2Mumanike amaboko yanyu muyatunze ahera,
Muhimbaze Uwiteka.
3Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni,
Ni we waremye ijuru n'isi.