Abalewi 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka yica Nadabu na Abihu, abahoye icyaha gikomeye

1Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y'Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.

2Imbere y'Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y'Uwiteka.

3Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.

4Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y'Ahera, mubajyane inyuma y'ingando z'amahema.”

5Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk'uko Mose yategetse.

6Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.

7Kandi ntimuve ku muryango w'ihema ry'ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y'Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse.

Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo

8Uwiteka abwira Aroni ati

9“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n'abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry'ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,

10mubone uko mutandukanya ibyera n'ibitari ibyera, n'ibihumanya n'ibidahumanya,

11mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”

Mose ategeka abatambyi kurya imyanya yabo

12 Lewi 6.7-11 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, murirīre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.

13Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n'abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uko ni ko nategetswe.

14Lewi 7.30-34 Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw'ukuboko rwererejwe, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n'iy'abahungu bawe, ku bitambo by'Abisirayeli by'uko bari amahoro.

15Urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa n'inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n'ibitambo byo gukongorwa n'umuriro by'urugimbu, babizungurize imbere y'Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n'abana bawe, bitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.”

Aroni asobanura icyatumye yosa ihene yatambiwe ibyaha

16Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati

17“Mwabujijwe n'iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y'Uwiteka?

18Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.”

19Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y'Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n'igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y'Uwiteka?”

20Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help