1Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi,
2kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y'imana zabo.
3Abisirayeli bifatanya na Bāli y'i Pewori, bikongereza uburakari bw'Uwiteka.
4Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”
5Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y'i Pewori.”
6Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
7Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu
8akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli.
9Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.
10Uwiteka abwira Mose ati
11“Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.
12Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry'amahoro,
13rizamubera hamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ”
14Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w'inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni.
15Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w'ab'inzu ya ba sekuruza y'Abamidiyani.
16Uwiteka abwira Mose ati
17“Girira Abamidiyani nk'ababisha ubice,
18kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.