1 z'abakiranutsi.
9
25Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.
26Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w'iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.
27“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.
28Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti imbere yawe.
29Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.
30Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.
31Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y'Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.
32Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n'imana zabo.
33Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.