Zaburi 31 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uwiteka ni wowe mpungiraho,

Singakorwe n'isoni,

Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.

3Untegere ugutwi utebuke unkize,

Umbere igitare gikomeye,

Inzu y'igihome yo kunkiza.

4Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira,

Nuko ku bw'izina ryawe unjye imbere unyobore.

5Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa,

Kuko ari wowe gihome kinkingira.

6 Luka 23.46 Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye,

Uwiteka Mana y'umurava, warancunguye.

7Nanga abita ku bitagira umumaro by'ibinyoma,

Ku bwanjye niringira Uwiteka.

8Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe,

Kuko warebye amakuba yanjye n'ibyago byanjye,

Wamenye imibabaro y'umutima wanjye,

9Kandi utankingiraniye gufatwa n'amaboko y'umwanzi,

Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari.

10Uwiteka umbabarire kuko mbabaye,

Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro,

Kandi n'ubugingo bwanjye n'umubiri binanuwe na wo.

11Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda,

N'imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima.

Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye,

Amagufwa yanjye arananutse.

12Ku bw'abanzi banjye bose mpindutse igitutsi,

Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye,

N'abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba,

Abandebye mu nzira barampunga.

13Nibagiranye nk'uwapfuye utacyibukwa,

Mpwanye n'urwabya rumenetse.

14Kuko numvise benshi bambeshya,

Ubwoba bukantera impande zose,

Ubwo bangīraga inama,

Bagashaka uburyo banyica.

15Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka,

Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”

16Ibihe byanjye biri mu maboko yawe,

Unkize amaboko y'abanzi banjye n'abangenza,

17Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,

Unkize ku bw'imbabazi zawe.

18Uwiteka, ne gukorwa n'isoni kuko ngutakiye,

Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n'isoni,

Bacecekere ikuzimu.

19Indimi z'ibinyoma zigobwe,

Zivugana umukiranutsi agasuzuguro,

N'ubwibone no kugayana.

20Erega kugira neza kwawe ni kwinshi,

Uko wabikiye abakubaha,

Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y'abantu.

21Mu bwihisho bwo mu maso yawe,

Ni ho uzabahisha inama mbi z'abantu,

Uzabahisha mu ihema gutongana kw'indimi.

22Uwiteka ahimbazwe,

Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza,

Mu mudugudu ufite igihome gikomeye.

23Ku bwanjye navuganye ubwira nti

“Nciriwe mu maso yawe,

Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”

24Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,

Uwiteka arinda abanyamurava,

Yitura byinshi ūkora iby'ubwibone.

25Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe,

Nimukomere, imitima yanyu ihumure.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help