Zaburi 58 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu.

2Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera?

Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z'ukuri?

3Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu,

Urugomo rw'amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu.

4Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo,

Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.

5Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka,

Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi,

6Itumva ijwi ry'abagombozi,

Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane.

7Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo,

Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare.

8Buzuruke bakame nk'amazi asuma cyane,

Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano.

9Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira,

Babe nk'ikiramb, kitigeze kureba izuba.

10Inkono zanyu zitarashyushywa n'umuriro w'amahwa,

Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose.

11Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra,

Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha.

12Bizatuma abantu bavuga bati

“Ni ukuri hariho ingororano y'abakiranutsi,

Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help