1Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,
2kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.
3Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.
4Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.
5Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe.
6Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto.
7Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.
8Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga,
9ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu.
10Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho.
11Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we,
12Ibyerekeye kwirinda impaka
14Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.
15Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri.
16Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,
17kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,
18kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.
19, babone gukora ibyo Imana ishaka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.