1 Imig 1.20-21 Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru,
Akarangurura ijwi ry'ubuhanga?
2Ahagaze mu mpinga z'imisozi,
Mu mahuriro y'inzira.
3Mu marembo no mu miharuro y'umurwa,
Ashyira ejuru ari mu bikingi by'amarembo ati
4“Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara,
N'abana b'abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.
5Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke,
Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.
6Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye,
Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye.
7Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri,
Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye.
8Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka,
Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo.
9Asobanukira ujijutse,
Kandi atunganira ababonye ubwenge.
10Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha,
Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.
11“Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani,
Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.
12Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye,
Mfite ubwenge bwo kugenzura.
13Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,
Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi,
N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga.
14Ni jye nyir'inama no kumenya gutunganye,
Ni jye Muhanga kandi mfite n'ububasha.
15Ni jye wimika abami,
Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera.
16Ni jye uha abatware gutwara,
N'imfura na zo ndetse n'abacamanza bo mu isi bose.
17Nkunda abankunda,
Kandi abanshakana umwete bazambona.
18Ubukire n'icyubahiro biri iwanjye,
Kandi n'ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo.
19Imbuto zanjye ziruta izahabu,
ni ukuri ziruta izahabu nziza,
Kandi indamu yanjye iruta ifeza y'indobanure.
20Ngendera mu nzira yo gukiranuka,
No mu nzira z'imanza zitabera,
21Kugira ngo ntungishe abankunda,
Nuzuze ububiko bwabo.
22 Ibyah 3.14 “Uwiteka mu itangira ry'imirimo ye yarangabiye,
Ataragira icyo arema.
23Uhereye kera kose narimitswe,
Uhereye mbere na mbere isi itararemwa.
24Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe,
Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka.
25Imisozi miremire itarahagarikwa,
Iyindi itarabaho naragaragajwe.
26Yari itararema isi no mu bweru,
N'umukungugu w'isi utaratumuka.
27Igihe yaringanije amajuru nari mpari,
Igihe yashingaga urugabano rw'ikuzimu,
28Mu gihe yakomereje ijuru hejuru,
No mu gihe amasōko y'ikuzimu yahawe imbaraga,
29Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo,
Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo,
Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z'isi.
30Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga,
Kandi nari umunezero wayo iminsi yose,
Ngahora nezerewe imbere yayo,
31Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo,
Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu.
32“Nuko rero bana banjye nimunyumvire,
Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.
33Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge,
Ntimubwange.
34Hahirwa umuntu unyumvira,
Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose,
Agategerereza ku nkomo z'imiryango yanjye.
35Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo,
Kandi azahabwa umugisha n'Uwiteka,
36Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe,
Abanyanga bose baba bakunze urupfu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.