Matayo 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yesu aduhana kutagirira ubuntu kwishimisha

1

Ahubwo udukize Umubi,

Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe,

None n'iteka ryose. Amen. ’

14 Mar 11.25-26 “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe,

15ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

Yesu aduhana kutiyiriza ubusa ngo twishimishe

16“Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

17Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso,

18kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.

19 Yak 5.2-3 “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.

20Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe,

21kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n'umutima wawe uzaba.

22“Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo,

23ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!

Ntimukunde iby'isi(Luka 16.13)

24“Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi.

Ntimukiganyire(Luka 12.22-31)

25“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?

26Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?

27Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?

28“None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda,

291 Abami 10.4-7; 2 Ngoma 9.3-6 kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu.

30Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?

31“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’

32Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.

33Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

34Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help