Zaburi 64 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,

Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n'umwanzi.

3Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa,

N'imidugararo y'inkozi z'ibibi.

4Batyaje indimi zabo nk'inkota,

Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye,

5Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho.

Bamurasa gitunguro ntibatinya,

6Bihumuririza imigambi mibi,

Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa,

Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?”

7Bahirimbanira kunguka inama mbi,

Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”

Umutima w'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa.

8Ariko Imana izabarasa,

Bazakomeretswa n'umwambi ubatunguye.

9Uko ni ko bazasitazwa,

Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya,

Ababareba bose bazazunguza imitwe.

10Kandi abantu bose bazatinya,

Bavuge umurimo w'Imana,

Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze.

11Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,

Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help