Kubara 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

Mose na Aroni bakora icyaha, gituma Uwiteka yanga ko bajya i Kanāni(Kuva 17.1-7)

1Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba.

2Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni.

3Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y'Uwiteka!

4Kandi mwazaniye iki iteraniro ry'Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n'amatungo yacu?

5Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.”

6Mose na Aroni bava imbere y'iteraniro bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro, bikubita hasi bubamye, ubwiza bw'Uwiteka burababonekera.

7Uwiteka abwira Mose ati

8“Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurire amazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n'amatungo yaryo amazi yo kunywa.”

9Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y'Uwiteka uko yamutegetse.

10Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y'icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”

11Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n'amatungo yaryo.

12Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y'Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”

13Ayo ni yo mazi y'i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe.

Abedomu banga ko Abisirayeli banyura mu gihugu cyabo

14Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose.

15Ba sogukuruza baramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza.

16Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe.

17Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzaca mu nzira y'umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

18Umwami wa Edomu aramusubiza ati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.”

19Abisirayeli baramubwira bati “Tuzaca mu nzira nini, kandi twebwe n'amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira. Reka tuhace n'amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”

20Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.” Abedomu babashingira urugerero rw'ingabo nyinshi n'amaboko menshi.

21Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukira bakahareka.

Aroni arapfa

22Bahaguruka i Kadeshi, iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera ku musozi Hori.

23Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musozi Hori uri ku rugabano rw'igihugu cya Edomu ati

24“Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y'i Meriba.

25Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori,

26wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.”

27Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba.

28Kuva 29.29; Kub 33.38; Guteg 10.6 Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y'uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka.

29Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help