Yosuwa 19 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umugabane w'Abasimeyoni

1Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w'Abayuda.

21 Ngoma 4.28-33 Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada,

3na Hasarishuwali na Bala na Esemu,

4na Elitoladi na Betula na Horuma,

5na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa,

6na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n'itatu hamwe n'ibirorero byayo.

7Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n'ibirorero byayo,

8hamwe n'ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari.

9Ariko umugabane w'Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w'Abayuda, kuko igice cy'Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.

Umugabane w'Abazebuluni

10Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida,

11rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n'i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu.

12Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya.

13Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya,

14rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli.

15Kandi bahabwa i Katati n'i Nahalali, n'i Shimuroni n'i Dala n'i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.

16Iyo ni yo gakondo y'Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari.

Umugabane w'Abisakari

17Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk'uko amazu yabo ari.

18Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n'i Kesuloti n'i Shunemu,

19n'i Hafarayimu n'i Shiyoni na Anaharati,

20n'i Rabiti n'i Kishiyoni na Ebeza,

21n'i Remeti na Eniganimu na Enihada n'i Betipazezi,

22maze urugabano rukagarukira i Tabora n'i Shahazuma n'i Betishemeshi, kandi iherezo ry'urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo.

23Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abisakari nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero.

Umugabane w'Abashēri

24Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk'uko amazu yabo ari.

25Urugabano rwabo rwari i Helikati n'i Hali, n'i Beteni na Akishafu,

26na Alameleki na Amadi n'i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n'i Shihorilibunati,

27rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n'i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso,

28na Eburoni n'i Rehobu, n'i Hamoni n'i Kana no kugeza i Sidoni nini.

29Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w'i Tiro ugoswe n'inkike z'amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n'i Akizibu,

30kandi bahabwa na Uma na Afika n'i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.

31Iyo ni yo gakondo y'Abashēri nk'uko amazu yabo ari.

Umugabane w'Abanafutali

32Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk'uko amazu yabo ari.

33Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy'umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n'i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani.

34Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba.

35Kandi imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,

36na Adama na Rama na Hasori,

37na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,

38na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo.

39Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abanafutali nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byayo.

Umugabane w'Abadani

40Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari.

41Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,

42n'i Shālabini na Ayaloni na Itula,

43na Eloni n'i Timuna na Ekuroni,

44na Eliteke n'i Gibetoni n'i Bālati,

45n'i Yahudi n'i Beneberaki n'i Gatirimoni,

46n'i Meyakoni n'i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa.

47Abac 18.27-29 Kandi igihugu cy'Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n'izina rya sekuruza Dani.

48Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byabo.

49Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo

50bakurikije itegeko ry'Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.

51Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y'Uwiteka, bari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help