1 Ngoma 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Dawidi azana isanduku y'Imana mu rurembo(2 Sam 6.12-23)

1Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y'Imana ahantu, ayibambira ihema.

2Guteg 10.8 Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y'Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y'Imana, bakayiremērwa iteka ryose.”

3Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y'Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije.

4Dawidi ateranya bene Aroni n'Abalewi.

5Muri bene Kohati, umukuru ni Uriyeli na bene se ijana na makumyabiri.

6No muri bene Merari, umukuru ni Asaya na bene se magana abiri na makumyabiri.

7No muri bene Gerushomu, umukuru ni Yoweli na bene se ijana na mirongo itatu.

8No muri bene Elisafani, umukuru ni Shemaya na bene se magana abiri.

9No muri bene Heburoni, umukuru ni Eliyeli na bene se mirongo inani.

10No muri bene Uziyeli, umukuru ni Aminadabu na bene se ijana na cumi na babiri.

11Dawidi ahamagaza Sadoki na Abiyatari abatambyi, n'Abalewi ari bo Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu

12arababwira ati “Mwebwe muri abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.

13Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk'uko itegeko ritegeka.”

14Nuko abatambyi n'Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

15Kuva 25.14 (Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y'Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk'uko Mose yategetse, uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

16Dawidi abwira abatware b'Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n'inanga n'ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n'ibyishimo.

17Nuko Abalewi batoranya Hemani mwene Yoweli, no muri bene Asafu mwene Berekiya, no muri bene se bene Merari, Etani mwene Kushaya,

18kandi hamwe na bo bene wabo aba kabiri kuri bo, ari bo Zekariya na Beni, na Yeziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli, bari abarinzi b'irembo.

19Uko ni ko batoranije abaririmbyi: Hemani na Asafu na Etani, bazanye ibyuma by'imiringa birenga byo kuvuza cyane.

20Zekariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli na Uni, na Eliyabu na Māseya na Benaya, bazanye nebelu bazibwirisha ijwi rito.

21Matitiya na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli na Azaziya, bari bafite inanga babwirisha ijwi ryo mu gituza zo kubaterera indirimbo.

22Kenaniya umutware w'Abalewi waremērwaga isanduku, ni we wategekaga ibyo kuyiremērwa kuko yari umunyabwenge.

23Berekiya na Elukana bari abakumirizi b'isanduku.

24Shebaniya na Yashofati, na Netanēli na Amasiya, na Zekariya na Benaya na Eliyezeri abatambyi, ni bo bagendaga bavuza amakondera imbere y'isanduku y'Imana. Obededomu na Yehiya bari abakumirizi b'irembo ry'isanduku.

25Nuko Dawidi n'abakuru ba Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi bajya kuzamura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikura kwa Obededomu bishima.

26Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n'amasekurume y'ihene arindwi.

27Kandi Dawidi yari yambaye umwitero w'igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n'abaririmbyi na Kenaniya umutware w'abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y'igitare.

28Uko ni ko Abisirayeli bose bazamuye isanduku y'isezerano ry'Uwiteka basakuriza hejuru, bavuza ihembe n'amakondera n'ibyuma birenga, bacuranga nebelu n'inanga.

29Nuko bagisohoza isanduku y'isezerano ry'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help