2 Ngoma 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abayuda banesha Abisirayeli(1 Abami 15.1-18)

1Mu mwaka wa cumi n'umunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.

2Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya.

Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.

3Abiya atabarana n'ingabo z'intwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b'intwari uduhumbi munani.

4Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!

5Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n'abahungu be akabibasezeranisha umunyu?

6Ariko Yerobowamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahaguruka agomera shebuja.

7Aho ari hateranira abagabo b'inguguzi b'urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza.

8None mwibwira ko muzanesha ubwami bw'Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufite n'inyana z'izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.

9Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'Abalewi, mukishakira abatambyi nk'uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindwi, uwo akaba umutambyi w'ibitari imana.

10“Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n'Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,

11bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.

12Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, n'abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.”

13Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y'Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.

14Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere n'inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.

15Nuko ingabo z'Abayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu n'Abisirayeli, imbere ya Abiya n'Abayuda.

16Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.

17Abiya n'ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijwe uduhumbi dutanu.

18Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

19Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n'ibirorero byaho, n'i Yeshana n'ibirorero byaho, na Efuroni n'ibirorero byaho.

20Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.

21Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b'abahungu makumyabiri na babiri n'abakobwa cumi na batandatu.

22Indi mirimo ya Abiya n'ingeso ze n'ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by'umuhanuzi Ido.

23Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help