Abacamanza 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Samusoni yongera kugomera Abafilisitiya arabica

1Nuko hahise iminsi, mu isarura ry'ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w'ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo.

2Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.”

3Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw'Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.”

4Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y'umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n'ifumba y'umuriro.

5Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y'ingano y'Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka.

6Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w'Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se.

7Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.”

8Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y'igitare cya Etamu.

9Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose.

10Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?”

Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk'uko yatugize.”

11Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y'igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?”

Arabasubiza ati “Nk'uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”

12Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y'Abafilisitiya.”

Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.”

13Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare.

14Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk'imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.

15Nuko abona igufwa ry'umusaya w'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.

16Nuko Samusoni aravuga ati

“Erega umusaya w'indogobe, ibirundo n'ibirundo,

Umusaya w'indogobe nywicishije abantu igihumbi.”

17Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi.

18Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?”

19Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n'ubu.

20Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy'Abafilisitiya, ari umucamanza w'Abisirayeli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help