Yakobo 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica

1Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz'abandi,

2kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.

3Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n'imibiri yayo yose.

4Kandi dore n'inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n'umuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka.

5N'ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.

Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane!

6Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n'isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

7Kuko amoko yose y'inyamaswa n'ibiguruka n'ibikururuka n'ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,

8ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.

9 cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z'umutini? Ni ko n'isōko itabasha kuvamo amazi y'umunyu kandi ngo ivemo n'ameza.

Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo

13Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge.

14Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.

15Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni,

16kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.

17Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.

Intandaro z'intambara n'amahane yose

18Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help