Abalewi 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Aroni n'abana be berezwa umurimo w'ubutambyi(Kuva 29.1-37)

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Jyana na Aroni n'abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusīga, n'ikimasa cyo gutambirwa ibyaha, n'amasekurume y'intama yombi, n'icyibo kirimo ya mitsima itasembuwe,

3uteranirize iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.”

4Mose agenza uko Uwiteka yamutegetse, iteraniro riteranira ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

5Mose abwira iteraniro ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko bikorwa.”

6Mose azana Aroni n'abana be, arabuhagira.

7Amwambika ya kanzu ibanza ku mubiri, amukenyeza wa mushumi, amwambika ya kanzu yindi, na efodi, amukenyeza wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi, arawuyihwamikisha.

8Amwambika wa mwambaro wo ku gituza, imbere muri wo ashyiramo Urimu na Tumimu.

9Amwambika mu mutwe cya gitambaro kizinze, imbere kuri cyo ashyiraho cya gisate cy'izahabu, ari cyo gisingo cyera uko Uwiteka yategetse Mose.

10Mose yenda ya mavuta ya elayo yo gusīga, ayasīga ku buturo bwera no ku biburimo byose, arabyeza.

11Ayamisha ku gicaniro karindwi, ayagisīgana n'ibintu byacyo byose n'igikarabiro n'igitereko cyacyo, ngo abyeze.

12Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.

13Mose azana bene Aroni abambika amakanzu, abakenyeza imishumi, abambika ingofero uko Uwiteka yategetse Mose.

14Azana cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, Aroni n'abana be bakirambika ibiganza mu ruhanga.

15Mose arakibīkīra, yenda amaraso yacyo, ayashyirisha urutoki ku mahembe y'igicaniro impande zose, aboneza icyo gicaniro, akibyariraho amaraso hasi, acyereza kugihongerera.

16Yenda uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo, abyosereza ku gicaniro.

17Ariko icyo kimasa n'uruhu rwacyo, n'inyama zacyo n'amayezi yacyo abyosereza inyuma y'ingando z'amahema, uko Uwiteka yategetse Mose.

18Amurika ya sekurume y'intama yo koswa Aroni n'abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga.

19Mose arayibīkīra, amisha amaraso yayo impande zose z'igicaniro.

20Arayicoca, yosa igihanga cyayo n'ibindi bice byayo n'urugimbu rwayo.

21Yoza amara n'ibinyita, yosereza iyo sekurume itagabanije ku gicaniro iba igitambo cyosherejwe kuba umubabwe uhumura neza, iba igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n'umuriro uko Uwiteka yategetse Mose.

22Amurika ya sekurume y'intama yindi yo kwereza abatambyi umurimo, Aroni n'abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga.

23Mose arayibīkīra, yenda ku maraso yayo, ayakoza hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no kw'ino rye ry'iburyo rinini.

24Azana bene Aroni, akoza amaraso hejuru ku matwi yabo y'iburyo, no ku bikumwe byabo by'iburyo, no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandi maraso ayamisha impande zose z'igicaniro.

25Yenda ibinure byayo, umurizo wayo, yenda n'uruta n'urugimbu rwo ku mara, n'umwijima w'ityazo, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo, n'urushyi rw'ukuboko kw'iburyo.

26Kandi mu cyibo cy'imitsima itasembuwe cyari imbere y'Uwiteka, akuramo agatsima katasembuwe kamwe, n'akandi gasīzwe amavuta ya elayo, n'akandi gasa n'ibango, adushyira kuri urwo rugimbu, no kuri urwo rushyi rw'ukuboko kw'iburyo.

27Abishyira byose ku mashyi ya Aroni no ku y'abana be, arabizunguza, biba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka.

28Mose abikura ku mashyi yabo abyosereza ku gicaniro, abishyize kuri cya gitambo cyoshejwe, biba igitambo cyo kubereza umurimo cy'umubabwe uhumura neza, igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

29Mose yenda inkoro, ayizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, aba ari yo iba umwanya wa Mose kuri iyo sekurume yo kubereza umurimo, uko Uwiteka yategetse Mose.

30Mose yenda kuri ya mavuta yo gusīga, no ku maraso yo ku gicaniro, abimisha kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo n'imyambaro yabo, yezanya Aroni n'imyambaro ye, n'abana be na bo n'imyambaro yabo.

31Mose abwira Aroni n'abana be ati “Muteke izi nyama ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abe ari ho muzirishiriza imitsima ibereza umurimo iri mu cyibo, uko nategetse nti ‘Aroni n'abana be babirye.’

32Ibisigara by'izo nyama n'iyo mitsima mubyose.

33Mumare iminsi irindwi mutava ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugeze aho iminsi yo kwezwa kwanyu izashirira, kuko muzezwa iminsi irindwi.

34Uko bikozwe uyu munsi, ni ko Uwiteka yategetse ko bijya bikorerwa kubahongerera.

35Ku muryango w'ihema ry'ibonaniro abe ari ho mumara iminsi irindwi ku manywa na nijoro, mwitondere umurimo Uwiteka yabarindishije mudapfa kuko ari ko nategetswe.”

36Aroni n'abana be bakora ibyo Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help